“AHO BAGOMBAGA KURENGANURIRWA NIHO BABURIYE UBUZIMA"

Ibi ni ibyaranze impanuro zatangiwe mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2021, mu Muhango wo Kwibuka Imbaga y'Inzirakarengane z'Abatutsi biciwe mu Nzu y'Ubutabera y'Icyahoze ari "Cour d'Appel" ya Ruhengeri muri Jenoside Yakorewe  Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho bari bajyanwe n'Ubuyobozi bubi babeshywa ko bahahungishirijwe nyamara bagiye kubarimbura.

Kubera icyorezo cya COVID-19, uyu muhango witabiriwe n'Itsinda rito ryari rigizwe n'Abayobozi mu Nzego zitandukanye mu Ntara y'Amajyaruguru no mu Karere ka Musanze n'Abaturage bahagarariye abandi, Umushyitsi Mukuru akaba yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu NYIRARUGERO Dancille.

Uyu muhango wabereye kuri iyi nyubako iri mu mbuga imwe n’Ibiro by’Akarere, ubimburirwa n'Isengesho, umwanya wo Kwibuka no gushyira indabo kuri Monument ihubatswe,  bakomeza bajya ku Rwibutso rwa Muhoza izi Nzirakarengane zishyinguwemo, nyuma bagaruka aho ku Rukiko ari naho hatangiwe ubutumwa.

Ubutumwa bwatanzwe, bwahurizaga ku kwihanganisha Abarokotse Jenoside muri rusange n'Abafite Ababo biciwe aha muri Cour d'Appel by'umwihariko, gushimira Ingabo zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside, zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, wongeye kubanisha Abanyarwanda agashyiraho gahunda zitandukanye zifasha Abarokotse kongera kwiyubaka no guhamagarira Abanyarwanda gukomeza guhuriza hamwe imbaraga mu kwiyubakira u Rwanda twifuza.

By'umwihariko, ubuhamya n'impanuro zahatangiwe zongoye guhamagarira abantu baba bafite amakuru y'ahantu hajugunwe imibiri y'Abatutsi itaraboneka kuyatanga kugira ngo nayo ishyingurwe mu Cyubahiro. Aha, Ubuyobozi bw'Akarere bukaba bwasabwe kwihutisha imirimo yo kubaka Urwibutso rw'Akarere rwujuje ibisabwa byose no gukora ibishoboka mu gukomeza gusigasira ibimenyetso bya jenoside no kuba hafi Abarokotse.

Abantu bose muri rusange basabwe guhuriza hamwe imbaraga mu kwiyubakira u Rwanda  Twifuzwa no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n'ibisa nayo byose, urubyiruko rukaba nyambere muri uru rugamba rugera ikirenge mu cya Bakuru babo mu guharanira Ejo Heza Habereye Umunyarwanda, hazira amacakubiri ukundi.

 Hashimwe kandi icyemezo cyafashwe cy'uko uru Rwibutso rugiye kubakwa kuri iyi nyubako.

 

Twibuke Twiyubaka!

 Ku Rukiko bashyira indabo kuri Monument

Ku Rwibutso rwa Muhoza

Bamwe mu  bafite abobo bahashyinguwe bshyira indabo ku mva

Bava ku Rwibutso rwa Muhoza

Umwe mu bafite ababo biciwe muri uru Rukiko, Madamu NZITABIMFURA Immaculee, atanga Ubuhamya ku byabaye

Perezida wa IBUKA mu Karere, Bwana RWASIBO Jean Pierre, asobanura amateka ajyanye na Jenoside mu Cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri

Umuyobozi w'Akarere ashimira abaje kwifatanya n'Akarere

Guverineri yihanganisha Abarokotse anatanga ubutumwa bujyanye n'umunsi