MINISITIRI WA “MIGEPROF” ARASHIMA IBIKORWA BIJYANYE N’ITERAMBERE RY’UMURYANGO YASUYE MU KARERE KA MUSANZE

Muri gahunda y’imikoranire y’inzego zitandukanye mu gukemura ibibazo byugarije umuryango, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021,  Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof.  BAYISENGE Jeannette yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Musanze, aho yasuye ibikorwa bitandukanye bijyanye n'iterambere ry'umuryango mu Mirenge ya Remera. Muhoza na Kimonyi.

Minisitiri yakiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu NYIRARUGERO Dancille, Umuyobozi w’Akarere, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, Inzego z'Umutekano n'abandi Bayobozi batandukanye barimo n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Muri iyi gahunda, Umurenge wa Remera niwo wabimburiye iyindi mu kwakira iri tsinda ry’abashyitsi, aho ryasuye Urugo Mbonezamikurire y'Abana Bato- ECD  URUMURI, rurererwamo abana 109, barimo abahungu 57 n'abakobwa 52, cyubatswe kuri GS St Francois d’Assise, kimwe mu Bigo bya Diyoseze Gaturika ya RAUHENGERI, Paruwasi ya Rwaza, baganiriye  bakanabaha amata, aho yaboneyeho gushimira Ubuyobozi bwa Paruwasi iki gitekerezo bagize kubera ko iyo abana bitaweho bakiri bato bituma Igihugu kigira abaturage bazima, batekanye, bashoboye kugikorera.

 

 

Kuri ECD Urumuri

Nyuma ya Remera, aba Bayobozi basuye Umurenge wa Muhoza, maze birebera abanatangazwa cyane n’ibikorwa bikomeye  by’itsinda ry’abagore n’abakobwa bafite ibibazo  bitandukanye bijyanye n’amateka y’ubuzima bwabo bakorera mu Kigo cyitwa “UMUZABIBU MWIZA” (gifitanye isano n’ibikorwa by’imishinga ya WORLD RELIEF), giherereye mu Kagari ka Ruhengeri, mu Mudugudu wa Susa, batunganya ubudodo bw’intama n’inkwavu, bakabukoramo indodo, bakazitera amabara atandukanye bakoresheje ibintu bitandukanye ariko by’umwihariko bimwe mu bimera biboneka iwacu birimo n’ibitunguru, nyuma izo ndodo bagakoramo imyambaro, ibikinisho n’imitako y’amoko atandukanye irimo n’ingagi zihuruza amahanga.

 

Umuyobozi w'Ikigo asobanura uko boza ubudodo

 

            Ubudodo bwamaze kwozwa bwanitswe

    

Imashini zibafasha gukora indodo

 

Abashyitsi basobanurirwa uko batera irangi mu ndodo

 

Indodo ziba zamaze guterwa amarangi zanitswe ku migozi

     

       

Bimwe mubyo bakoramo ubwo budodo

Ni abadamu 116, baturuka hirya no hino mu Turere dutandukanye rw’Igihugu, bakaba bariyakiriye banamaze kugera ku bikorwa bitandukanye bibafasha kwiteza imbere ubwabo n’imiryango yabo babikesheje inyigisho z’isanamitima n’ubumenyi bahererwa muri iki kigo ndetse  n’umushahara bahabwa, nk’uko byagaragaraga ku maso yabo kandi byatangajwe na bamwe muri bo mu buhamya batanze, by’umwihariko INGABIRE Clementine wari warabuze ababyeyi akiri muto akahagairira amahirwe yo kubabona ubu afite imyaka 25 y’amavuko.

Abanyamuryango batanga ubuhamya

Mbere yo gusoza uru ruzinduko, hasuwe Itsinda Ntangarugero ry'ikimina cya mituweli ryitwa "ABAJYANA N'IGIHE-KIMONYI", rikorera mu Murenge wa Kimonyi, mu Kagari ka Buramira, mu Mudugudu wa Nyiramuyenzi, rigizwe n'ingo 155 n'abanyamuryango 622, batangiye ari 10 none ubu uretse no kwishyurirana ubu bwishingizi mum kwivuza bakaba bamaze no kwigurira imirima, kubaka amazu, n’ibindi bikorwa biteza imbere imiryango yabo.

Mu Mudugu wa Nyiramuyenzi mu kiganiro n'abanyamuryango

Aha akaba yaboneyeho kubahamagarira gusigasira ibyo bamaze kugeraho no kubera ubuyozi ikiraro mu kurwanya ibihungabanya Umuryango Nyarwanda  byane cyane amaikimbirane yo mu ngo, uburere n’uburezi by’abana, gutanga amakuru kubahohotera abana barimo n’ababasamabanya bakanabatera inda z’imburagihe n’ibindi.

Mu gusoza iyi gahunda ihatse byinshi, iri tsinda ryagarutse mu Murenge wa Muhoza, aho basuye "ISANGE ONE STOP CENTER", ikorera mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, mu rwego rwo kuganira kuri serivisi zihatangirwa, imbogamizi bahura anzo n’uburyo zikemura. Bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’ibi Bitaro, Dr.MUHIRE Philbert, wabashimiye cyane kuba bazirikanye iki kigo.

       

Kuri IOSC

Kugira Umuryango Ushoboye kandi Utekanye nibibe ihame rya buri wese!