Muri gahunda yo kurushaho guteza imbere ubworozi bw’inka binyuze mu gukangurira abaturage kworora kinyamwuga baharanira kongera umukamo mu bwiza no mu bwinshi no kurwanya akajagari mu bucuruzi bwayo, Akarere ka Musanze kagize amahirwe akomeye yo gukorana n’Umushinga Ugamije Guteza Imbere Ubworozi bw’Inka Zitanga Umukamo, “RDDP” (Rwanda Dairy Development Project), Umushinga wa Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, “RAB” (Rwanda Agriculture Board), udahwema kuba hafi abaturage bakorana nawo.
Ni muri urwo rwego ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Werurwe 2021, haraye habaye igikorwa cyo gutanga ibihembo ku Bafashamyumvire mu Bworozi 5 n'Abaperezida b’Amatsinda 5 y'Aborozi babaye indashyikirwa mu marushanwa yateguwe ku bufatanye bw’Akarere n'uyu Mushinga, gahunda yabereye ku Biro by’Akarere iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA, wari kumwe n'Umuhuzabikorwa w'uyu Mushinga mu Karere, Bwana MUNYEMANA Sosthene, aho yashimiye cyane, mu izina ry'Ubuyobozi bw'Akarere n'Abaturage bako.
Ku Karere: Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu atanga ibihembo
Aha yaboneyeho no gushimira abahawe ibihembo, abasaba kubyaza umusaruro aya mahirwe akomeje kubegerezwa kubera Ubuyobozi Bwiza, ndetse abaha n'umukoro wo gushishikariza bagenzi babo kwitabira gahunda y'Ubwishingizi bw'Amatungo, guteza imbere imikorere y'Amakusanyirizo y'Amata (amanini n'amato) kwizigamira muri gahunda ya EJO HEZA bazirikana ko bagomba no gufatanya n'abandi Baturarwanda muri rusange mu guhangana n'Icyorezo cya COVID-19 mu rwego rwo kuzahura ubukungu n'imibereho y'abaturage cyahungabanije kandi na n’ubu kikaba ntaho kirajya.
Umuyobozi w'Akarere Wungirije ashimira izi ndashyikirwa anatanga impanuro
Ibikoresho byatanzwe bigizwe n'ibyifashishwa mu gutera imiti irwanya uburondwe no mu gupima ifumbi, ibikoreshwa mu kuzinga ubwatsi bwo guhunika, ingorofani, ibitiyo, inkweto za bote, ingofero, imipira, amasarubeti n’ibindi. Ibi bikoresho bikaba byose hamwe bifite agaciro k'amafaranga asaga miriyoni eshanu n'ibihumbi magana ane y'u Rwanda (5,400,000RWF).
Kubera ubwinshi bw’ibi bikoresho byatanzwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, Akarere kashatse imodoka yabishyikirije aba Bagenerwabikorwa mu Mirenge bakoreramo, ku Ishuri ry’Aborozi mu Murima, mu Rwuri no mu Kiraro, bahereye ku Itsinda ryabaye irya mbere muri ayo marushanwa ryitwa "NTIZIGASONZE" ryo mu Murenge wa Nyange, rikorera mu Kagari ka Ninda, mu Mudugudu wa Rubara. Iri tsinda rigizwe n'Abanyamuryango 30 barimo abagabo 16 n'abagore 14, barimo n'urubyiruko rw'abakobwa n'abahungu, kugira ngo ubumenyi bakura mu mahugurwa bahabwa n'ibikorwa bagenda bageraho bizakomeze bihererekanwe mu Muryango Nyarwanda binakwire no mu yindi Mirenge.
Ku Ishuri ry'Aborozi bafashe bimwe mu bihembo bashyikirijwe n'Umukozi wa RDDP
Mu byishimo bikomeye, aba borozi bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku mahirwe akomeje kwegereza Abaturarwanda arimo n'uyu Mushinga ubafasha korora kinyamwuga bikanateza imbere ubuhinzi kubera ko byombi ari magirirane, cyane ko uyu mushinga wanabafashije kubaka ibiraro bya kijyambere, guteza n’abadafite inka bakazihabwa mu rwego rwo kunganira gahunda ya Girinka, ikabafasha guteza intanga no kubona imbuto zitandukanye z'ubwatsi (zirimo ibinyamisogwe n’ibinyampeke) bagenda batuburira hamwe ndetse bakanabonaho ubwo gutera ku mirima yabo bwite, ukabaha ibigega bifata amazi n’imashini bakatisha ubwatsi mbere yo kubugabura kugira ngo inka ziburye neza kandi hatagira n’ubutabutakara hasi n’ibindi. RDDP kandi yanagize uruhare rufatika mu kubaka amakusanyirizo y’amata muri aka Karere.
Bimwe mu biraro byubakiwe abaturage
Mu gihe cyo gushaka amakuru ku nka: Uko bapima umubyimba
Mu gihe cyo gushaka amakuru ku nka: Uko bapima inka umuriro
Imwe mu mashini zikata ubwatsi zahawe aba borozi
Bumwe mu bwoko bw'imbuto z'ubwatsi borojwe n'uyu Mushinga
Muri rusange, muri aka Karere, hamaze guhugurwa Abafashamyumvire 46, nabo bashinze amatsinda 98, arimo Abanyamuryango 2808 barimo abagabo 1201, abagore 1325 n’urubyiruko (rugizwe n’abahungu 129 n’abakobwa 153).