IGIHEMBWE CY’IHINGA N’ICYO GUTERA UBWATSI NTIBIGASIGANE: NI MAGIRIRANE

Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kurushaho guhinga kinyamwuga, kurwanya isuri  ku mirima yabo no kongera umukamo w’amata w’inka, mu bwinshi no mu bwiza,  kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, mu Karere ka Musanze hatangijwe ku mugaragaro Igihembwe cy'Ihinga 2021B,cyahujwe n'Igihembwe cyo Gutera Ubwatsi.

Ku Rwego rw’Akarere, iki gikorwa ctabereye mu Murenge wa Rwaza, mu Kagari ka Musezero, mu Mudugudu wa Kansenda, mu Gishanga cya Mukinga, aho Abayobozi batandukanye bari baje kwifatanya n’Abaturage bahinga muri icyo Kibaya. Abo ni Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu wari uhagarariye Ubuyobozi bw’Akarere,  Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi/RAB Ishami rya Musanze, Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Iterambere ry’Icyaro,  “DERN”, muri Diyoseze ya Ruhengeri, Umukozi mu Karere w’Umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Ugamije Guteza Imbere Ubworozi bw’Inka Zitanga Umukamo, “RDDP”, ushyirwa mu bikorwa binyuze muri RAB mu Karere ka Musanze, Umukozi wa MINAGRI Ushinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Karere, Umujyanama Uhagarariye Umurenge mu Nama  Njyanama y'Akarere, Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Karere n'Abagoronome ku Karere no mu Mirenge yose nigize Akarere uko ari 15.

Hatewe ibishyimbo bya "Mwirasi" byatanzwe na DERN n'urubingo  rukomoka ku mbuto yatubuwe ku bufatanye na RDDP, , hanatangwa imirama y'amoko atandukanye y'ubwatsi izaterwa mu Mirimashuri y'Aborozi no ku mirima yabo bwite. Iki Gishanga gifite Ha 58, uyu munsi hakaba hatewe Ha2; inkunga yishimiwe cyane n’abaturage n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'uyu Murenge, Bwana GAFISHI Faustin.

Ababyeyi bari babukereye

Umujyanama w'Ubuhinzi asobanurira abitabiriye uko biri bukorwe

Nyuma yo kwerekerwa, abitabiriye batangira gutera bamukurikiye

Imbuto ya mwirasi yatewe, yishimiwe cyane n'abaturage ngo kubera ko yari yarabuze

Zimwe mu ngeri z'urubingo rwatewe

Mu gihe gutera urubingo

Mu gihe bamwe bahingaga abandi batera, hari n'abarimo batunda ifumbire y'imborera bayijyana ahataragerwa

 

Mu butumwa bwahawe abari bitabiriye, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA, mu izi na ry’Ubuyobozi bw’Akarere yashimiye abahinzi uruhare rwabo mu Iterambere ry'Igihugu no mu Mibereho Myiza y'Abaturage ya buri munsi.

Yakomeje agira, ati: “Ndashimira abitabiriye mwese iki gikorwa ariko igishimishije kurushaho ni ukuntu Abajyanama b'Ubuhinzi  n'Abafashamyumvire mu Bworozi muri uyu Murenge aribo bayoboye ibi bikorwa, aho badusobanuriye ibyiza byo gukora kinyamwuga bakanatwerekera uko dutera. Baturage muhinga muri iki giushanga rero mushyireho akanyu, mubnyaze umusaruro amahirwe atandukanye dukesha Ubuyobozi Bwiza, arimo n’aba Bafatanyabikorwa baba baduteye ingabo mu bitugu muri uru rugamba.”

Umushyitsi Mukuru ashimira abitabiriye anabagezaho ubutumwa bw'umunsi

Yasoje ahamagarira abari aho bose kuba intumwa muri bagenzi babo mu mu kubashishikariza gukorera hamwe kugira ngo babaone ibibatunga kandi basagurire n’amasoko, biteze imbere binyuze mu kwizigama batibagiwe no kujya muri Gahunda ya EjoHeza. By’umwihariko, kubera ibihe bikomeye turimo byo gukumira no kwirinda Icyorezo cya COVID-19, yabibukije ko hatabayeho ubufatanye mu gushyira mu bikorwa ingamba n’amabwiriza yatanzwe n’Inzego z’Ubuyobozi ibi byose ntacyakorwa.