INGAMBA NSHYA Z’AKARERE KA MUSANZE MU KURUSHAHO KWIMAKAZA UMUCO W’ISUKU

Mu rwego rwo gutuma koko Umuco w'Isuku urushaho gushinga imizi mu Karere ka Musanze, kandi ihereye ku muntu ku giti cye, urugo ku rundi, isibo ku yindi, ..., muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Mata 2021, mu Karere ka Musanze hatangijwe Gahunda Nshya yiswe  "IRONDO RY'ISUKU".

Ku Rwego rw'Akarere, iyi gahunda yatangirijwe mu Murenge wa Nyange, mu Kagari ka Kamwumba, mu Mudugudu wa Rugari, hakorwa isuku ku Muhanda uva mu Mujyi wa Musanze werekeza mu Kinigi.

Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, wayitangije, yashimiye abitabiriye anabasobanurira byimbitse iby'iyi gahunda agira, ati: "Isuku ni isoko y'ubuzima, bityo ikaba igomba guhoraho kandi ikagirwamo uruhare na buri wese. Ni muri urwo rwego rero, iruhande rwa ya Gahunda y' "IGITONDO CY'ISUKU ", yari isanzwe ikorerwa mu Mirenge yose buri wa Gatatu, aho abantu mu ngeri zose bahamagarirwa kugira isuku aho bari hose, igihe cyose, ku mubiri, ku myambaro, aho barara, aho batekera, ku bikoresho byo mu rugo, aho bakorera n’ahandi, Akarere kasanze ari ngombwa ko yongererwa imbaraga binyuze muri iri Rondo y'Isuku, kubera ko irondo, nk'uko iri jambo ubwaryo ribivuga, bisobanura guhozaho. Reka nsoze mbibutsa ko ibyo dukora byose tugomba guhora tuzirika urugamba turiho rwo kurwanya ikwirakwizwa ry'Icyorezo cya COVID-19."

Kugira ngo iyi ntego ishobore kugerwaho, muri buri Murenge, hashyizweho Itsinda ry'Abaturage b'Abakorerabushake 15, bitorewe n'abaturage bagenzi babo, bazajya bakora umurimo w’ubuhwituzi muri gahunda aho bari hose, ku bufatanye n’izindi Nzego kuva ku Karere kugeza ku Isibo muri rusange no ku bantu ku giti cyabo by’umwihariko.

Aha, nyuma y’ubu butumwa, afatanije  n’Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Inzego z'Umutekano, Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami ry'Ubuzima mu Karere, n'abandi Bayobozi bari bifatanije muri iki gikorwa,wabaye umwanya nyawo wo kugaragaza Abakorerabushake b’uyu Murenge babimburiye abo mu yindi Mirenge mu kwambikwa umwambaro uzajya uranga uru Rwego.

                  

                  

                  

          Mbere yo gutangiza gahun da nyirizina: Abashyitsi n'abasangwa mu muganda w'isuku

 

                  

            Nyuma y'umuganda: Abitabiriye bateze amatwi impanuro z'Umuyobozi w'Akarere

                  

                  

Mu gihe cyo kwerekana Abakorerabushake b'uyu Murenge no kubambika umwambaro uzajya ubaranga

 

Isuku ni byose!