IBYISHIMO BIHATSE BYINSHI KU BAGORE BAHAWE “SMART PHONES” MURI GAHUNDA YA #CONNECTRWANDA

Mu gusoza Ukwezi Kwahariwe Umugore n'Umukobwa, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe 2021, mu Cyumba cy'Inama cy'Akarere ka Musanze habereye igikorwa cyo gushyikiriza Terefone Zigezweho, Smart Phones, Abagore 77 bakora Umwuga w'Ubuhinzi n'Ubworozi muri aka Karere, babarirwa mu  Bafashamyumvire bibumbiye mu Makoperative y’Ubuhinzi mu Gihugu, binyuze muri Gahunda ya #Connect Rwanda; igikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Burera ejo, ku Rwego rw'Igihugu.

Mu ijambo rye muri iki gikorwa,  Bwana KAMINUZA BIRASA (Regional Manager) wari uhagarariye Ubuyobozi bwa MTN yagize, ati:“Aha turi, turi mu butumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, bityo tukaba tunezejwe n’ubu bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na MTN, bugiye gutuma abafashamyumvire b’abagore bahabwa telefone zigezweho kugira ngo by'umwihariko barusheho kunoza ibyo bakora kandi banajyane n'abandi mu Iterambere Rishingiye ku Ikoranabuhanga muri rusange banagume ku ruhembe mu kuzamura imibereho myiza y’imiryango yabo.”

Ibi byashimangiwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, wari Umushyitsi Mukuru muri iyi gahunda, wagize, ati: "Ibyo Umunyarwandakazi yashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni byinshi kandi biracyaza, murabizi, bityo kuba yaradusubuje agaciro twari twarambuwe, akaba ariyo soko nkuru ikomeje kududubiza aya mahirwe. Ni ahacu rero ho gukomeza gusigasira ako gaciro binyuze mu kukubakiraho twiteza imbere dugereye mu miryango yacu no mu gufatanya n'abandi Baturarwanda mu rugamba turimo rwo kwiyubakira u Rwanda Twifuza, tunibuka kurwanya COVID-19."

Yakomeje asobanurira abari aho ko aba bagore bahawe amatelefone batoranyijwe hashingiwe ku ruhare bagira mu gukangurira abahinzi kwifashisha uburyo bugezweho bwo guteza imbere ubuhinzi, bityo izi telefonizikaba zigiye kuborohereza kubona amakuru yerekeye ubuhinzi no kuyageza ku bahinzi bagenzi banyu ku buryo bwihuse kandi bwizewe kubera ko azaba anaherekejwe n'amafoto. Muri ayo makuru harimo ay’iteganyagihe, ayerekeye amasoko y’umusaruro n’ay’uburyo bugezweho mu kunoza ubuhinzi.

Ku ruhande rw'Abagenerwabikorwa, bari basagutswe n'ibyishimo kubera agaciro bahawe, aho  batashye baririmba izi mbuto basoromye ku Giti cy'Imiyoborere Myiza, nk'uko byagaragajwe n’ababyeyi bakuze, mu izina rya bagenzi babo, barimo na GATO Marie Rose wo mu Murenge wa Cyuve, mu Kagari ka Cyanya, mu Mudugudu wa Mubuga), wavuze amagambo akomeye akurikira: “Ibyiza twagejejweho n’Umukuru w’Igihugu cyacu ntawabirondora, kubera ko uretse n’izi simati fone, yanatworoje inka muri Gahunda ya Girinka, yatumye tubona amata, ifumbire n’amafaranga yo kwikenura mu ngo zacu, tukanagoboka abaturanyi bacu mu bibazo bitandukanye.Tumwizeje kurushaho gukora kinyamwuga.”

Ubu Bukangurambaga bwa #ConnectRwanda bukaba bwaratangijwe na MTN Rwanda, ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no Guhanga Ibishya mu Kwezi k'Ukuboza 2019,  hagamijwe kugenera abaturarwanda telefoni ngendanwa zigezweho mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku Ikoranabuhanga, bigakorwa binyujijwe mu Bigo Byigenga, Inzego za Leta n’abantu ku giti cyabo bagenda bitanga kugira ngo intego yo kugeza iri Koranabuhanga ku Banyarwanda bose ishobore kugerwaho; none ubu hakaba hiyongereyeho na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango ndetse n'iy'Ubutegetsi bw'Igihugu.

                  

                                       Bamwe mu bagore bari bakereye kwakira iyi mpano

                  

                                          Uwari uhagarariye MTN asobanura iby'iyi gahunda

                  

                                                    Umuyobozi w'Akarere mu ijambo rye

                  

                  

                                       Mu gikorwa nyirizina cyo kubashyikiriza amaterefone

                                     

                GATO yarenzwe n'ibyiza by'Ubuyobozi burajwe ishinga n'iterambere kuri bose