INAMA KU BUTUBUZI BW'IMBUTO Y'IBIRAYI YAYOBOWE NA MINISITIRI W'UBUHINZI N'UBWOROZI

Hagamijwe gusesengurira hamwe ibibazo bikomeje kugaragara mu ruhererekane ku butubuzi bw’imbuto zitandukanye z’igihingwa cy’ibirayi no kubishakira umuti ku buryo burambye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Ukwakira 2020, muri Sitade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze, hateraniye Inama Mpuzaturere yahuje Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr.MUKESHIMANA Gerardine, n’abahurira muri ubu butubuzi hirya no hino mu Turere duhingwamo ibirayi.

Iyi nama yanitabiriwe kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana MUSHAIJA Geoffrey,wari uhagarariye Ubuyobozi bw’Intara, Inzego z'Umutekano n’Umuyobozi w’Akarere, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, ari na we wabakiriye.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku ngamba zatuma haboneka imbuto nziza, zihagije kandi ku gihe, gukora urutonde rw'imbuto z'ibirayi zitanga umusaruro muri buri Karere rugashyirwa muri “Smart Nkunganire”, gutuburira ku masite ahuzwaho ubutaka, kongera Abagenzuzi b’Imbuto, kugaragaza ibyiciro by’imiti n'ibihingwa ikoreshwaho no kubigeza ku Nzego zitandukanye zirimo n'abahinzi, gufasha abatubuzi bakorera muri “Aeroponics”mu itumizwa ry'inyongeramusaruro bakoresha zituruka hanze no gukora inama nk’iyi buri Gihembwe, ni imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, yari yanitabiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa RAB.

    

Umuyobozi w'Akarere atanga ikaze

     

Minisitiri atanga ashimira aba bafatanyabikorwa anabasaba kurushaho kunoza imokorere n'imikoranire hagamijwe inyungu rusange

    

 Abitabiriye inama baranzwe n'umutuzo ndetse n'inyota nyinshi ku byayivugirwagamo

     

Inama yasoje abatumirwa bishimira uko Ubuyobozi buha agaciro umurimo bakora ndetse n'imyanzuro bari bamaze gufatira hamwe