UKWEZI KWAHARIWE IBIKORWA BY’UBUKORERABUSHAKE MU RUBYIRUKO

Mu rwego rwo gukomeza gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda binyuze mu bikorwa by’ubwitange, Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Gukumira no Kurwanya Ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing) n’Abafatanyabikorwa babo, bategura Ukwezi Ngarukamwaka Kwahariwe Ubukorerabushake n’Ubwitange (Volunteers Month) hagamijwe umutekano urambye n’iterambere ry’imibereho myiza y’Abaturarwanda. Insanganyamatsiko y’uku kwezi igira, iti: “Ubukorerabushake, Umusingi w’Iterambere.”

Ni muri urwo rwego, kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, kuva ku itariki ya 01 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2020, mu Karere ka Musanze hateganijwe ibikorwa bitandukanye bijyanye n’uku kwezi, aho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Ukwakira 2020, mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Musanze, hakozwe urugendo rwo kumenyakanisha iyi gahunda, ukaba wabaye n’umwanya mwiza wo gukangurira  abantu kwirinda ibyaha ndetse no gukomeza gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, nka bimwe mu bikorwa byateganijwe muri uku kwezi. Urubyiruko rwari rurangajwe imbere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Bwana BAGIRISHYA Pierre Claver, ndetse na Polisi, hifashishijwe indangururamajwi.

Tubamenyeshe ko ku Rwego rw’Akarere ka Musanze, uku kwezi kwatangirijwe mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Kigombe, mu Mudugudu wa Kavumu, hubakwa Imirima y'Igikoni n'Ubwiherero, ibikorwa byabimburiwe n'inama yabanje kuba ihuje Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, Urwego rwa Polisi (rwari ruhagarariwe na Ag.DPC, IP Emmanuel HATEGEKIMANA) n’Urubyiruko mu Nzego zitandukanye.

Mu butumwa yabahereye muri iyi nama, Umuyobozi w'Akarere yagize, ati:“Dukomeje kubashimira ubwitange budahwema kubaranga, abibutsa ko bafite Ubuyobozi Bwiza kandi bubakunda, bugomba kubabera umusemburo mu kwiyubaka ubwabo, imiryango yabo n'Igihugu muri rusange, binyuze mu gukunda umuturage, disipurini, ubunyangamugayo, kureba kure, gukorana n'izindi Nzego muri gahunda zose za Leta no gutanga amakuru kandi ku gihe.”

Yasoje abibutsa ko bagiye mu mihigo, ko nyuma y’uku kwezi bazongera bagahurira ku Karere baje guhigura, abizeza ubufatanye muri byose nabo bamwemerera ko batazamutenguha ngo ko ikibaraje ishinga ari ugufasha Ubuyobozi kuzana impinduka mu baturage, hagamijwe kwiyubakira u Rwanda Twifuza.

Imihigo irakomeje!

Bakora urugendo mu Mujyi

Nyuma y'Urugendo: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere atanga impanuro

Ku Karere: Umuyobozi w'Akarere mu nama n'Urubyiruko ruhagarariye abandi

Hamwe mu hubatswe ubwiherero bw'umuturage