MU BYIZA BISANZWE BIBONEKA I MUSANZE: HIYONGEREYEMO N’IKIPE Y’UMUKINO W’AMAGARE "MUSANZE CYCLING CLUB"

Hashingiwe ku mahirwe ahaboneka, Akarere ka Musanze kazwiho kuba Ikigega cy’Igihugu, Igicumbi cy’Ubukerarugendo bityo ukaba n’umwe mu Mijyi Yunganira Umujyi wa Kigali. Ni muri urwo rwego ku bufatanye bw’Inzego zitandukanye, aya mahirwe akomeje kubyazwa ayandi, arimo by’umwihariko n’Ikipe y’Umukino w’Amagare y’Akarere, “Musanze Cycling Club: MCC”, yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2020.

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Cyuve, ahabarizwa Icyicaro cy’iyi Kipe, witabirwa na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon.GATABAZI Jean Marie Vianney, wari Umushyitsi Mukuru, Visi Perezida wa Mbere mu Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda (FERWACY), Madamu MUKAZIBERA Marie Agnes n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA, watanze ikaze akanashimira byimazeyo abagize uruhare muri iki gikorwa.

Ubutumwa bwahatangiwe bwose, bwahurizaga ku kwishimira Ubuyobozi Bwiza buri mu Gihugu muri rusange, n’uyu muhigo wesejwe by’umwihariko, gushimangira imikorere n’imikoranire hagati y’Inzego no gusaba abakinnyi 6 batangiranye n’iyi kipe gukomera ku Ndangagaciro na Kirazira by’Umuco Nyarwanda, byo rufunguzo ruzabafungurira amarembo mu kubyaza umusaruro amahirwe abakikije, biteze imbere ubwabo n’imiryango yabo banafatanye n’abandi mu guharanira ishema ry’u Rwanda  n’Abanyarwanda mu ruhando rw’Amahanga.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagize, ati: “Turashimira cyane Abikorera mudahwema kugira mu bikorwa bitandukanye byubaka Igihugu kandi turabizeza ubufatanye buhoraho muri byose. Turifuza ko habaho n’andi makipe, mureke dukomeze dufatane urunana, tuzamure impano z’Urubyiruko mu mikino yose.” 

Yasoje ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika udahwema gushyigikira Siporo muri rusange, n’Umukino w’Amagare by’umwihariko.

 

Abayobozi bari bitabiriye umuhango bafata ifoto n'Abakinnyi ba "Musanze Cycling Club"