IBIRORI BYO KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W'UMUGORE WO MU CYARO KU RWEGO RW’IGIHUGU

Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020, u Rwanda rwifatanije n'Isi yose mu byishimo byo Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka w'Umugore wo mu Cyaro, ku Nshuro ya 23. Ku Rwego rw’Igihugu, uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muko, mu Kagari ka Cyivugiza, mu Mudugudu wa Nyiramuko. Insanganyamatsiko y'uyu  Mwaka, ,  iragira, iti: "Umugore wo mu Cyaro ku Ruhembe mu Iterambere, Yirinda kandi Ahangana n'Ingaruka za Koronavirusi"/ “Women at the Forefrontin TransformationalChange while Fighting against Covid-19 Pandemic.”

Ni Umuhango witabiriwe n'Abashyitsi benshi kandi mu Nzego zitandukanye, baturutse imbere mu Gihugu no hanze yacyo, Umushyitsi Mukuru akaba yari Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof.BAYISENGE Jeannette. Mu bandi bari bitabiriye uyu muhango Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Hon. BAZIVAMO Christophe, Visi Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abagore, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, ari na we wabahaye ikaze, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Afurika  muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, abari baturutse mu Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, Abagize Inama y'Umutekano Itaguye mu Ntara y'Amajyaruguru no ku Rwego rw'Akarere ka Musanze, Abafatanyabikorwa ku Nzego zitandukanye, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze, Umuyobozi w'Akarere n'abandi benshi.

Nyuma yo gushimira abitabiriye ibirori, gusobanura amavu n'amavuko y'uyu Munsi n'Insanganyamatsiko y'uyu Mwaka, Minisitiri yagize, ati: "Abanyarwanda turi intangarugero muri byinshi, mureke duhagurukire rimwe, inzego zitandukanye zifatane urunana mu guteza imbere umugore, turandure burundu ikibazo cy'amakimbirane yo mu ngo avamo gutana kw'abashakanye ndetse n'impfu za hato na hato, turwanye ihohotera rikorerwa abana n'abakobwa harimo no gusambanywa ndetse n'inda ziterwa abangavu, ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira,  twimike umuco w'isuku, dukomeze ubufatanye mu gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19, twicare hamwe mu Mugoroba w'Ababyeyi ubu wavuguruwe ukaba Umugoroba w'Umuryango, aho abant barebera hamwe ibibazo bibugarije bakanabifatira ingamba, dutekereze kure.”

Muri uyu muhango kandi, yaboneyeho no gutangiza ku mugaragaro Umushinga wiswe "Fifty Million African Women Speak Project" , uhuriweho n’ibihugu 38, ugamije guha ijambo abagore miriyoni mirongo itanu bo muri Afurika mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere, hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yasoje yongera gushimira abitabiriye n’abafatanyabikorwa by’um wihariko anabasaba kumenyekanisha uru Rubuga kugira ngo abantu biyandikishe ari benshi bityo intego y’uyu mushinga ishobore kugerwaho uko byifuzwa. Yanasuye ibikorwa bitandukanye byakozwe na bamwe mu bagore bo mu Karere ka Musanze bibumbiye mu Makoperative ndetse n’abikorera ku giti cyabo barimo n’umukobwa witwa Diane UWIMBABAZI ufite uruganda ruto ruko buji, watanze ubuhamya bwanyuze abari aho.

Guverineri atanga ikaze

 Byari ibirori bikomeye

Minisitiri atanga impanuro anashimira abitabiriye

Mu gihe cyo gusura ibyamuritswe birimo na buji zikorwa na Diane

Imyenda iboshye mu ndodo irimo n'amajipo n'impira yayo ikorwa na Koperative TUBERWE