GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYARUGURU ARASHIMA IBIKORWA BY’AKARERE KA MUSANZE ARIKO AGASABA INZEGO Z’UBUYOBOZI KURUSHAHO KWEGERA ABATURAGE

Muri gahunda yo kumenyana n'Ubuyobozi bw'Uturere tugize Intara y'Amajyaruguru arimo muri iyi minsi, kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Mata 2021, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu NYIRARUGERO Dancille,  yagiriye Uruzinduko rw'Akazi mu Karere ka Musanze, aho yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, wamuhaye ikaze muri aka Karere, akamushimira kuba yabasuye akanamwizeza ko impanuro ze zitazaba amasigaracyicaro.

Muri uru ruzinduko, bagiranye ikiganiro cyabereye mu Cyumba Kinini cy'Inama cy'Akarere, cyitabiriwe n’Abayobozi mu Nzego zitandukanye zarimo Abagize Inama y'Umutekano Itaguye y'Intara n'iy'Akarere, Biro y'Inama Njyanama y'Akarere, Komite Nyobozi y'Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere n'Umuyobozi Ushinzwe Imirimo Rusange,  Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abayobozi b'Amashami mu Karere n'abandi, cyabaye umwanya mwiza wo kurebera hamwe ishusho ku buzima  rusange bw'Akarere, cyane cyane ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo yako y'uyu Mwaka wa 2020/2021 n’imishinga y’iterambere irimo gukorwa binyuze mu mikorere n'imikoranire hagati y'Akarere n'izindi Nzego.

Mu ijambo rye, nyuma yo kugaragarizwa ibikorwa bitandukanye birimo gukorwa mu Karere, imbogamizi zirimo, ingamba zafashwe n'Akarere ubwako mu guhangana nazo n'ubuvugizi bwifuzwa, Guverineri yasabye izi  Nzego gukomeza gutahiriza umugozi umwe  mu kurushaho kuzamura imibereho y'abaturage,  kwihutisha iterambere ry'Umujyi wa Musanze  rihanzwe amaso imbere mu Gihugu ndetse no hanze yacyo, gukomeza kwimakaza umuco w'isuku, gukora ibishoboka kugira ngo inyubako z’ibyumba by’amashuri bikenewe mu kuzamura ireme ry’uburezi zuzure no guhamagarira ababyeyi kugaruka ku nshingano zabo mu kurushaho kwita ku burere n'uburezi bw'abana babarinda ubuzererezi, guta ishuri no kwishora mu ngeso mbi zitandukanye zimunga ejo hazaza habo n’ah'Umuryango Nyarwanda muri rusange.

By'umwihariko, muri ibi bihe twinjiyemo byo Kwibuka ku Nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye Akarere ubufatanye mu gukomeza gukangurira abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kuguma mu ngamba mu guhashya Icyorezo cya COVID-19.

Yasoje muri aya magambo:“Aho mugeze ni heza ariko muhagurukire guhanga udushya dushingiye ku iterambere ry'umuturage kandi muzirikane ko bizagerwaho bitewe n'uburyo twamwegereye. Duharanire impinduka kandi twubahirize indangagaciro y'igihe, ubufatanye no kujya inama, buri wese mu nshingano ze, mube bandebereho, abagore n’urubyiruko bitabweho mu igenamigambi ryanyu. Mugire amahoro.”

                  

                              Abitabiriye bamaze kugera mu Cyumba cy'Inama cy'Akarere

                  

                                                   Umuyobozi w'Akarere atanga ikaze

                  

                                      Umuyobozi w'Akarere agaragaza ishusho y'Akarere

                   

                               Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere atanga inyunganizi

                  

                  Guverineri mu ijambo rye ashima ibimaze kugerwaho anatanga impanuro

                  

               Abitabiriye inama, mu bushishozi bwinshi, bakurikiye impanuro za Guverineri