BAMWE MU BANA BAKUWE MU MUHANDA BAKANASUBIZWA MU ISHURI BASHYIKIRIJWE IBIKORESHO

Muri rwa rugamba rwo kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage hagamijwe kugira Umuryango Nyarwanda utekanye kandi uteye imbere, ubufatanye muri gahunda yo gukura abana mu muhanda no kubasubiza mu buzima busanzwe bukomeje kwera imbuto zigaragarira buri wese, nubwo urugendo rukiri rurerure.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Kamena 2021, Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bwashyikirije ibikoresho by'ishuri abana barindwi mu bahoze mu muhanda  mu ngeso y’ubuzererezi bakagira amahirwe yo kongera guhuzwa n’imiryango yabo ndetse ubu bakaba barashubijwe mu ishuri, abana biga ku Kigo cy’Amashuri Abanza cyitwa “BRIGHT VALLEY”, giherereye mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Cyabararika, mu Mudugudu wa Gasanze. 

Iki gikorwa cyari kiyobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhoza, Bwana MANZI Jean Pierre, wari kumwe n’Umukozi Ushinzwe Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Madamu GOSOROMANTEJA Sylvanie, Umukozi muri uyu Murenge Ushinzwe Imiyoborere Myiza, Ubuyobozi bw'Ishuri  ndetse n'ababyeyi b'aba bana.

Ibikoresho bahawe bigizwe n'imyenda y'ishuri, imipira y'imbeho, inkweto zo kwigana  n'izo gukarabiramo, amasogisi, amakayi n'amakaramu, impapuro, ibikapu byo gutwaramo ibikoresho by'ishuri, n’ibindi. Ibikorsho byose hamwe byatanzwe bifite agaciro kangana n'ibihumbi magana atanu na mirongo inani na kimwe by'amafaranga y'u Rwanda (581,000RWF).

Mu butumwa bwatanzwe, rwaba Urwego rw’Umurenge n’urw’Akarere, bashimiye Ubuyobozi bw'Ishuri ku musanzu wabo wo gufatanya n'Akarere mu kwita ku burere n'uburezi bw'aba bana, bityo baboneraho gusaba ababyeyi b’aba bana kurushaho kugaruka ku nshingano zo kwita ku bana  no kubatoza umuco n'uburere binyuze mu kubagaragariza urukundo no kubahiriza Uburenganzira bw'Umwana.

Ku ruhande rwabo, ababyeyi bagaragaje imbamutima zabo bishimira iki gikorwa, biyemeza ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abana babo bagume mu ishuri banizeza Ubuyobozi kuzafata neza ibi bikoresho bahawe.

Muri uyu mwaka, abana bagize aya mahirwe ni 21 bakaba ari abo mu Mirenge itandukanye ariyo Muhoza, Kimonyi, Cyuve, Muko, Shingiro, Nyange na Gataraga barimo n’umwe wabaga mu Karere ka Musanze ariko yaraturutse mu Ntara y’Uburengerazuma mu Karere ka Rutsiro wahujwe na Nyirakuru; Muhoza na Ctyuve ikaba ariyo Mirenge ifite abana benshi.

Ku bijyanye n’imyaka bigamo, 20 biga mu Mashuri Abanza (9 biga mu wa Kabiri, 3 muwa Gatatu, 6 mu wa Kane na 2 bo muwa 5) anho 1 akaba ariwe uri mu Mashuri Yisumbuye (muwa Kabiri).

Uretse iri Shurib ryavuzwe haruguru, tubamenyeshe ko ibindi Bigo byakiriye abana bana harimo GS KITABURA (5) ho mu Murenge wa Muko, GS MUHOIZA I mu Murenge wa Muhgoza, GS GASHANGIRO I, GS GASHANGIRO II naGS KARINZI mu Murenge wa Cyuve, GS MUKO mu Murenge wa Muko, GS MUHE mu Murenge wa Musanze, GS KABARA mu Murenge wa Nyange , GS RWINZOVU mu Murenge wa Gataraga, CS BWUZURI mu Murenge wa Muhoza na EP NYARUBARA muri Musanze.

 

 Bamaze guhabwa ibikoresho: Mu gihe cyo gutanga impanuro (uhereye ibumso, Madamu      GASOROMANTEJA Sylvanie, uhereye iburyo, Bwana MANZI Jean Pierre)