AKARERE KA MUSANZE KARISHIMIRA UMUBANO N'ABAFATANYABIKORWA MU KUBAKA UMUNYARWANDA

Ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kamena 2021, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, yakiriye Umuhuzabikorwa wa “HODESO” (Human Organisation for Development, Education and Supporting Orphans), Sheikh NSANGIRA Abdul, wari kumwe n'Itsinda ry'Abaterankunga bayo bo mu Gihugu cya Arabiya Sawudite, ari naho aba, basuye Akarere mu rwego rwo kurushaho kumenyana no gusobanukirwa intumbero z’uyu Muryango. 

Nk’uko byagarutsweho mu kiganiro bagiranye, HODESO ifite ibikorwa bitandukanye mu Rwanda, by'umwihariko mu Turere twa Musanze na Gicumbi, mu Karere ka Musanze ikaba ifasha abana 95 b'imfubyi, ku nkunga ya bariya Bafatanyabikorwa bari bazanye, umwe muri bo ABDULLAHMAN   ALSHAHRAN, akaba yishingira abana 45 ku giti cye, barimo n'abakuwe mu muhanda bagasubizwa mu mashuri, umubare munini ukaba ari uw’abana bo mu Murenge wa Muhoza. Uyu akaba yagize, ati:"U Rwanda rugira umurongo ngenderwaho ugaragarira buri wese kandi buriye gihe uko mpaje, mpasanga ibyiza byinshi kandi bishya. Ni ibyo kwishimira".

Ikiganiro cyasojwe impande zombi zishimira uyu mubano banizezanya ubufatanye mu kurushaho kwagura ibikorwa muri aka Karere, ndetse hanafatwa n’ifoto rusange, nyuma y’igikorwa cyo gushyikiriza aba Bafatanyabikorwa impano, nk'ikimenyetso cy'uyu mubano hagati y’Ibihugu byombi muri rusange, n’Akarere ka Musanze, by’umwihariko.

Hari kandi na SIBOMANA Saleh (Legal Representative) w'uyu Muryango, ariko we akaba akorera mu Rwanda.

Mu kiganiro mu Biro by'Umuyobozi w'Akarere

Bashyikirizwa impano