MU KARERE KA MUSANZE, AHATANGIRWA SERIVISI ZITANDUKANYE HAKOMEJE KWIYONGERA KUBERA ABAFATANYABIKORWA

Kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Gtaandatu tariki ya 05 Kamena 2021, mu Karere ka Musanze habaye igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro “Coffee Shop” yitwa “GARDEN PALACE COFFEE SHOP”, EAR Diyoseze ya Shyira yiyujurije mu Mujyi rwagati, iherereye mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Mpenge, mu Mudugudu wa Gikwege, hafi y’Ishuri Rikuru rya Polisi y’Igihugu/NPC.

Uyu muhango wari witabiriwe n’Abayobozi mu Nzego zitandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu NYIRARUGERO Dancille, wari Umushyitsi Mukuru, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Maadamu NUWUMUREMYI Jeannine, Nyiricyubahiro Musenyeri wa Kiriziya Gaturika Diyoseze ya Ruhengeri, Vincent HAROLIMANA, Bishop John Rucyahana, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Umuyobzoi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uhagararariye Ingabo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Muhoza iherereyemo, bamwe mu Bapasiteri n'abandi, bakiriwe na Bishop Sam MUGISHA MUGIRANEZA.

Iki kikaba ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza imbaraga z’ubufatanye zikomeje kurangwa hagati y’Inzego Bwite za Leta n’iz’Abikorerera, Amadini n’Amatorero bakaba mu baza ku isonga; intambwe yishimiwe ku mpande zombi, umusingi mu gusigasira ka gaciro k’Abanyarwanda imbere mu Gihugu no hanze yacyo, cyane ko Akarere ka Musanze ari Igicumbi cy’Ubukerarugendo.

Bakihagera

Umuhango nyirizina